MU KARERE KA RUSIZI HASOJWE URUGERERO
Mu Karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu ku wa 28 Gashyantare 2025hasojwe urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Uru rugerero rwitabiriwe n'Intore 1714/1922 zagombaga kwitabira.
Muri uru rugerero intore 1714 barangije amashuri yisumbuye bagize uruhare rutagereranywa mu ishyirwa mu mihigo y’akarere aho bibanze mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bubakira abatishoboye inzu,ubwiherero,uturima tw’igikoni,kunoza isuku aho batuye n’ahahurira abantu benshi ndetse banagize uruhare rutagereranywa mu kurwanya isuri.
Bamwe mu barangije uru rugerero bavuze ko bahigiye byinshi kandi bituma nabo bumva umwanya n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Ku rwego rw'Akarere rwasorejwe ku mugaragaro mu murenge wa Gihundwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinze imibereho myiza w’agateganyo Madamu UWIMANA Monique.
Mu ijambo rye yasabye intore zisoje urugerero gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda,barangwa n’umuco wo gukunda igihugu,kwirinda kwiyandarika no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukomeza kuba ba nkore neza banebereho.