MU KARERE KA RUSIZI HATANGIJWE UKWEZI K’UBUMWE N’UBUDAHERANWA

 Ku itariki ya 01 Ukwakira 2025 mu karere ka Rusizi hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa. Iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere mu murenge wa Kamembe ku kigo cy’ishuri rya GS Gihundwe, kikaba kigamije gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’imbaraga zo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bishimiye ubutumwa bwatanzwe, bunagaruka ku mateka y’igihugu no ku ruhare rw’abaturage mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Bwana SINDAYIHEBA Phanuel, yavuze ko iki gihe ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, ariko by’umwihariko kigamije kureba imbere mu buryo burambye,abantu ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bakishimira ko hari abanyarwanda bahagurutse bakavuga bati uRwanda rukwiye kubohorwa kandi rukabohorwa by’iteka ryose.

Umuyobozi w”Akarere yasabye abitabiriye kurwanya ibyonnyi by’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda muri byo harimo ingengabitekerezo ya jenoside.Yabasabye kujya babamagana no kubabwira bati : “mucire birarura”.Yababwiye ko icyonnyi cya kabiri ni ipfunwe ry’abakoze jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu babakomokaho batemera ibyo bakoze.Yasabye abitabiriye kujya babarwanya bivuye inyuma.

Umuyobozi w’akarere SINDAYIHEBA Phanuel yasabye nanone abakuru kudaheranwa n’ibikomere by’amateka  y’ibyo babayemo bityo bakabwiza abakiri bato ukuri ku mateka y’uRwanda;aho babona badasobanukiwe bakabayobora ku batoza n’abarimu b’uburere mboneragihugu aho kubabwira ibitari byo.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bavuze ko uku kwezi k’“Ubumwe n’ubudaheranwa ari inkingi y’iterambere ry’igihugu. Gukomeza kubafasha kwigira ku mateka, bakayakosora binyuze mu bikorwa bifatika, bukomeza kubaka igihugu kidaheranwa.”

Back