MU KARERE KA RUSIZI HATERANYE INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE

Kuri uyu wa 28 Kanama 2025, ba mutima w’urugo bo mu karere ka Rusizi bagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku kagari kugera ku karere bitabiriye  inteko rusange . Iyi nteko rusange yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rusizi aho abitabiriye  bagaragaje uko besheje imihigo  ya Mutima w’urugo 2024-2025. Abagore bishimiye ubufatanye bwabaranze mu kwesa iyi mihigo ndetse banaboneraho gusinyana n’ubuyobozi bw’Akarere imihigo ya Mutima w’urugo y’umwaka wa 2025-2026.

Ba Mutimawurugo bitabiriye bahawe ikiganiro ku bwuzuzanye mu muryango,Uburinganire no kugana ibigo by'Imari. 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAKALISA Francine yashimye umurava n’ubwitange ba Mutimawurugo bakoranye mu kwesa imihigo  ndetse n’uruhare rwabo ntagereranywa mu iterambere ry’umuryango n’igihugu maze abasaba kudakura mu ruge kugira ngo bazashobore kwesa byisumbuye imihigo ya 2025-2026 basinyanye n’ubuyobozi bw’Akarere.

Aba ba Mutimawurugo kandi basabwe gukomeza kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu muryango no gukorana n’ibigo by’imari mu kurushaho kwiteza imbere.

Back