MU KARERE KA RUSIZI HATOWE ABUZUZA KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE.

Ku wa 28 Werurwe 2025, mu cyumba cy’inama cy’akarere komisiyo y’igihugu y’amatora yayoboye igikorwa cyo kuzuza inama njyanama y’Akarere.

Nyuma y’aya matora yakozwe n’abagize inteko itora baturutse mu mirenge kugera ku karere hatowe umuyobozi w’Akarere ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere watowe akaba ari SINDAYIHEBA Phanuel naho umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba ari MUKAKALISA Francine.

Nyuma y’amatora Guverineri w’intara y’iburengerazuba Bwana NTIBITURA Jean Bosco yahaye ikaze abatorewe kujya muri komite nyobozi y’Akarere abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe baharanira iterambere ry’akarere,umuturage gezwaho gahunda zose zimugenewe muri gahunda yo kumushyira ku isonga.

Umuyobozi w’akarere mushya SINDAYIHEBA Phanuel yashimiye Nyakubahwa perezida wa repubulika y’uRwanda ku mahirwe n’icyizere amuhaye  byo gutanga imbaraga ze um gukorera igihugu  aharanira imibereho myiza y’umuturage.Yizeje abari aho bose imikoranire ihamye kandi avuga ko ubufatanye aribwo nkingi izubakirwaho hakomeza kwimakazwa gahunda igihugu kigenderaho mu guteza imbere  umuturage

Back