Mu karere ka Rusizi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, mu karere ka Rusizi, byaranzwe n’ibikorwa byinshi birimo no kuremera abatishoboye, aho abagore baremeye bagenzi babo imyambaro,matela, ibiribwa,mituweli, ihene,inkoko n’inka, n’ibindi byose hamwe by’agaciro k’amafaranga 312.3000.

 Kuwa 08/03/2025i mu birori by’akataraboneka  mu murenge wa Kambembe ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’Akarere byabanjirijwe n’umudiho ubereye ijisho, indirimbo zinyuranye zirata ibyo umunyarwandakazi amaze kwigezaho abikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa perezida KAGAME, impanuro z’abayobozi batandukanye no kuremera abatishoboye.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere UJENEZA Olive, mu ijambo rye, agendeye ku nsanganyamatsiko ivuga ko umugore ari uw’agaciro, yasabye abagore kubyaza umusaruro ufatika agaciro bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, barushaho kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

Umwe mu bagore, yavuze ko uyu  ufite amahirwe menshi y’iterambere,arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buteye imbere, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka n’ibindi, umugore akaba ataratanzwe mu kuyabyaza umusaruro ufatika.

Ati” Abenshi bamaze kwisobanunirwa no kwitinyuka, aho bamaze kwibumbira mu matsinda n’amakoperative, bakagana ibigo by’imari bagafata inguzanyo bakajya mu bucuruzi buciriritse bagatunga imiryango yabo badateze twose ku bagabo.”

Hashimiwe abagabo bafasha abagore babo gukirigita ifaranga, kuko aho batabyumva kimwe rya faranga rishobora ahubwo kuzana ibibazo kuruta ibisubizo, ariko iyo bombi bahuje imyumvire birushaho kugenda neza.

 

 

Umwe mu bagore ati” Twarasasiranye dusezerera nyakatsi yo ku buriri kuri twe n’abana bacu.

Byose abagore bitwaga ko batishoboye babyishakira bakanatanga akazi.

Anavuga ko nibakomeza gushyigikirwa n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babo,bazagera kuri byinshi bizatuma n’ab’ahandi baza kubigiraho.

Bashimira perezida Kagame bakesha byose bageraho kubera impanuro n’ijambo yabahaye,bakamwizeza kutazamutererana mu rugamba rwose rwo guteza igihugu imbere.

Mu kwizihiza uyu munsi abaturage b’Akarere bifatanyije n’abadepite mu nteko ishinga amategeko bayobowe na Hon MUNYANGEYO Theogene yasabye abagore gukomeza kuvana amaboko mu mufuka bakora ngo bashobore kubeshaho imiryango yabo,yabasabye nanone kuzamura imyumvire y’iterambere, nubwo hari abatarayizamura bagikeneye kuganirizwa.

Back