MU KARERE KA RUSIZI HIZIHIJWE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU.
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026 mu karere ka Rusizi hizihijwe kimwe n’ahandi mu gihugu hizihijwe munsi w’Intwari z’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.” Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano, urubyiruko, abanyeshuri ndetse n’abaturage b’aka karere.
Uyu munsi wabanjirijwe n’irushanwa rito ry’intwari ryahuje amakipe 5 y’umupira w’intoki wa basket ryahuje amakipe 5 arimo 3 yo mu Rwanda ndetse n’amakipe 2 y’iBukavu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ibirori by’uyu munsi kandi byaranzwe n’ibindi bikorwa binyuranye birimo imbyino no kuremera abatishoboye yaba imifariso ndetse n’amabati. Abaturage baremewe bagaragaje ibyishimo bisendereye byo kuba baremewe abatari bafite inzu babonye aho kuryama no gutuza imiryango yabo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yagize ati:” Kwizihiza umunsi w’intwari ndetse no kwizihiza ibigwi by’intwari z’igihugu ni ikimenyetso ko abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buha agaciro umusanzu ukomeye abanyarwanda b’ingeri zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye bagize mu kwagura igihugu ,mu kukirinda no kugitabarira mu bihe by’amage ndetse no mu rugamba rukomeye rw’iterambere n’imibereho myiza. Yashyimiye kandi ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’uRwanda bwagaruye umuco w’ubutwari hacyahwa ubugwari..
Nyuma y’imikino itandukanye, ikipe ya BCB y’I Bukavu muri Kongo niyo yegukanye umwanya wa mbere, ihabwa igikombe n’ibihembo by’ishimwe itsinze ikipe ya basket ya Rusizi.
Bamwe mu baturage bavuze ko kwizihiza uyu munsi bifite akamaro gakomeye mu kubibutsa amateka y’igihugu n’icyo intwari zakoze kugira ngo u Rwanda rubone amahoro n’iterambere. Basabye ko ibikorwa nk’ibi bikomeza gushyirwa mu byiciro byose by’abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo rukure rufite indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe.

