MU KARERE KA RUSIZI HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBURENGANZIRA BWA MUNTU
Ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Rwanda hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, wizihizwa buri mwaka tariki ya 10 Ukuboza, hagamijwe kwibutsa amahame shingiro arengera ikiremwamuntu no kongera gushimangira uruhare rwa buri wese mu kuyubahiriza. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti : “Uburenganzira bwa Muntu ni ingenzi mu buzima bwacu,wizihijwe ku ncuro ya 77 ku rwego rw’isi no ku ncuro ya 40 ku rwego rw’igihugu cy’uRwanda.

Uyu muhango wabereye ku rwego rw’igihugu mu karere ka Rusizi, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, urubyiruko n’abaturage. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr UGIRASHEBUJA Emmanuel.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana SINDAYIHEBA Phanuel aha ikaze abitabiriye yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwahisemo ko uyu munsi usorezwa mu karere ka Rusizi. Naho Guverineri w’Intara y’iburengerazuba bwana NTIBITURA Jean Bosco yibukije ko kubaha no kubahisha uburenganzira bwa Muntu bigomba kuba umuco.Asaba abayobozi kurengera abo Leta yabahaye kuyobora.

Mu ijambo rye, Dr UGIRASHEBUJA yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu binyuze mu mategeko akomeye, imiyoborere myiza n’ubutabera bugera kuri bose. Yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu ari inkingi ya mwamba mu iterambere rirambye, asaba inzego zose gukomeza gufatanya mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati: “Kubahiriza uburenganzira bwa muntu si inshingano za Leta yonyine, ni inshingano za buri Munyarwanda. Dukwiye gukomeza kwimakaza umuco wo kubahana, kurengera abatishoboye no kubaka igihugu gitekanye kuri bose.”
Abandi bafashe ijambo bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera, kurengera abana n’abagore, ndetse no guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga. Hanagarutswe ku kamaro ko gukomeza ubukangurambaga n’uburezi ku burenganzira bwa muntu, cyane cyane mu rubyiruko.
Uyu munsi wizihijwe hanasozwa ubukangurambaga bunyuze mu marushanwa y’umupra w’amaguru wahuje ikipe y’abagabo y’umurenge wa Muganza yo mu karere ka Rusizi n’iy’umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke. Aya makipe akaba ariyo yansinze amarushanwa muri utu turere ku burenganzira bwa Muntu.
Uyu mukino warangiye ikipe y’umurenge wa Muganza y’Akarere ka Rusizi ariyo itsinze maze ihabwa igikombe na sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atandatu,naho iy’umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke ihabwa sheki y’amafaranga ibihumbi magana ane y’amanyarwanda