MU MURENGE WA GITAMBI HABEREYE INTEKO Y’ABATURAGE IDASANZWE
Nk'uko bisanzwe buri wa kabiri mu Karere ka Rusizi hakorwa inteko z'abaturage aho abaturage bahurira hamwe bakaganira bakanakemura ibibazo bityo bagafata ingamba zo kwiteza imbere.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/09/2025 izi nteko zakozwe mu karere hose. Ku rwego rw'Akarere Umuyobozi w'Akarere SINDAYIHEBA Phanuel hamwe na komite mpuzabikorwa y'urwego rw'ubutabera ku rwego rw'Akarere bifatanyije n'abaturage murenge wa Gitambi akagari ka Masheha.

Muri iyi nteko hanakozwe ubukangurambaga bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko aho abaturage bakanguriwe kwiyambaza inzego z’ubuhuza cyangwa abunzi bagakemura amakimbirane mu bwumvikane bitabaye ngombwa ko bajya gusiragira mu nkiko. Iyi nteko yananyujijwe kuri radio Rusizi iri kuba.

Abaturage bahawe ibiganiro bibashishikariza gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse no kwirinda amakimbirane mu miryango. Muri iyi nteko nk'uko bisanzwe hakiriwe kandi hakanakemurwa ibibazo by'abaturage. Abaturage bashimishijwe cyane n'iyi gahunda yo Kwegera umuturage bashimira cyane leta y'u Rwanda ku miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.