Mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi hizihirijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu karere ka Rusizi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ufite insanganyamatsiko igira iti:Umugore ni uw’agaciro. Ibi birori byabereye mu murenge wa Muganza ku rwego rw’akarere waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kumirika umusaruro abagore bagezeho,guhemba abagore biteje imbere n’abakoze ibikorwa biteza imbere abagore.

Muri ibi birori kandi imiryango 8 yabanaga mu buryo budakurikije amategeko yasezeranyijwe n’umuyobozi w’Akarere bwana SINDAYIHEBA Phanuel wanabasabye gukomeza gusigasira umuryango bakomeza kubana birinda amakimbirane kuko urugo ariwo shingiro ry’umuryango.

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara, Bwana NTIBITURA Jean Bosco wari umushyitsi mukuru yashimiye ubuyobozi bwiza b’igihugu burangwe imbere na Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME ku bwo guha agaciro gakomeye umugore wo mu cyaro no kumushyigikira mu rugendo rw’iterambere.

UMWANANKUNDI Valentine, umwe mu bagore bitabiriye ibirori, yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere abikesha gahunda nziza leta yashyizeho zo guteza umugore imbere. Akaba yagaragaje ko ubu ahagaze neza bimufasha kurihira abana amashuri no gukora ibindi bikorwa by’iterambere.

Akaba yasoje ashishikariza abandi bagore kwitinyuka bakura amaboko mu mifuka bakora kuko abagore barashoboye.

Back