MU MYAKA INE RUMAZE, URWEGO RWA DASSO NTA CYO TURUNENGA

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo mu karere ka Rusizi barashimirwa ko mu myaka hafi  ine bamaze batangiye akazi kabo bataragaragarwaho n’umugayo uwo ari wo wose ahubwo bakaba bafatanya n’abaturage mu kuzamura imibereho myiza yabo.Ubuyobozi bw’akarere bwabemereye ko bakwifashisha inzu za Leta ziri hirya no hino mu mirenge mu kubafasha gukemura ikibazo cy’amacumbi bagaragaje (…..)

 Mu myambaro yabo y’icyatsi kibisi mu kazi kabo ka buri munsi, uru rwego rwa DASSO ngo ntaho ruhuriye n’urwo rwasimbuye rwitwaga Local Defence rwambaraga umutuku haba mu mikorere n’ikinyabupfura.

 

Mukakayizera Anastasie yagize ati “Urwego rwa DASSO igihe cyose ubiyambaje bakugeraho aho waba uri hose,ntiwasanga basinze nk’uko abo basimbuye babigenzaga”.

Mu kwizihiza Imyaka 3,5 ishize bakora uyu murimo, abagize urwego rwa Dasso bashimye ubuyobozi bw’akarere bubitaho mu kuborohereza akazi kabo .

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARELIMANA Frederic wifatanyije nabo muri iyi sabukuru yashimiye DASSO uruhare rwabo mu kuzamura imibereho y’abatuye akarere maze nabo  abasaba kuzamura imibereho yabo myiza  bakomeza kwishakamo   ibisubizo bahereye ku bushobozi bafite nk’uko babitangiye bityo bakazagenda bunganirwa.

 

Umuyobozi w’akarere kandi yabasabye gukomeza igihango bafitanye n’umuturage bagafatanya mu kurandura ibibazo birimo imirire mibi,isuku nke n’ibindi.

Yagize ati “umutekano w’imbibi  z’igihugu urinzwe n’ingabo z’igihugu.DASSO mukwiye kwita ku mutekano w’imbere ujyanye no guharanira imibereho myiza y’umuturage”

 

Back