MURI RUSIZI HIZIHIJWE UMUNSI WO KWIBOHORA KU NCURO YA 31
Kuwa 04 Nyakanga mu midugudu yose igize Akarere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hizihijwe umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 31. Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Muganza mu Mudugudu wa Katabuvuga ahari hahuriye abaturage benshi bishimiye kuza kwizihiza uyu munsi.
Ibirori byabanjirijwe no gutaha inzu yubakiwe utishoboye mu mudugudu wa Kabeza ndetse no kumugabira inka.
Abaturage bitabiriye ibirori by’uyu munsi mu marangamutima yabo bagaragaje ibyishimo aho bagarukaga ku gushimira Nyakubahwa Paul KAGAME perezida wa repubulika y’u Rwanda kuba we n’ingabo yari ayoboye barabohoye abanyarwanda ingoyi ya jenoside bakabagarurira icyizere cy’ubuzima
Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere bwana SINDAYIHEBA Phanuel yibukije ko abanyarwanda bibohoye ubujiji,ubukene,gutura habi n'ibindi kandi ko urugendo rugikomeje.Yibutsa nanone ko abanyarwanda bakomeje kwishakamo ibisubizo,no kwigira kuko hari igihe abanyamahanga babatereranye bakabasiga mu makuba batabatabaye.
Muri ibi birori kandi abana bahawe ifunguro ryuzuye n'amata mu rugendo rukomeje rwo kurandura imirire mibi ndetse abayobozi banayobora umuhango wo guha ababyeyi imyambaro igizwe n'ibitenge.