PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA SAM RUGEGE YASHIMYE ABATURAGE B’AKARERE KA RUSIZI

Ibi biroro byabimburiwe n’urugendo rwo kurwnya ruswarwahereye mu mujyi wa Rusizi rwagati rwerekeza kuri stade ya Rusizi,abamotari n’abandi baturage babarirwa mu bihumbi bitabiriye urugendo . Muri stade abitabiriye uyu munsi barangwaga n’umucyo kandi bakereye kumva ubutumwa bw’umunsi. Umuvunyi mukuru Nyakubwa MUREKEZI Anastase mu ijambo rye yavuze ko nta kujenjeka bizabaho mu guha ibihano abatanga ruswa kuko basubiza inyuma igihugu.

Umushyitsi mukuru Professor Sam RUGEGE perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye ko ntawe ugomba gutanga amafaranga ngo uhabwe ibyo wemerewe n’amategeko ko ahubwo ayo yakagombye gukoreshwa mu bikorwa bizamura imibereho yabo. Yibukije kandi ko ruswa mu butabera ari umwanzi w’igihugu kuko ituma abashoramari baba abo hanze n’imbere mu gihugu badashora imari yabo mu gihugu kubera kutizera ubutabera ikaba ariyo mpamvu urwego rw’ubutabera burwanya ruswa mu nkiko bukora ku buryo bwihariye. Yibukije kandi ko urugamba rwo kurwanya ruswa atari urw’inkiko, polisi cyangwa urwego rw’umuvunyi ko ahubwo ari ubw’abanyarwanda bose kuko rugira ingaruka ku baturage bose.
Abaturage bishimiye ingamba zashyizweho zo kurwanya ruswa kandi bavuga ko yagabanyije umurego ku buryo bugaragara ariko nk’uko babisabwe n’abayobozi bakuru bitabiriye umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ko bagiye kurushaho kuyirwanya no kwerekana aho yagaragara hose. Banyuzwe kandi no kuba bashimiwe na perezida w’urukiko rw’ikirenge ku bwitabire bwabaranze.