RUSIZI, ABAGEZE MU ZABUKURU BARASHIMA UKO LETA IBITAHO
Murareba uko meze nkeye ariko nari umuntu uri hasi cyane, rwose ndashima leta nziza iyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika.
Aya n’amagambo umusaza MAHUKU Fidele yavuze Ku wa 09 Ukwakira ubwo Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y ‘abaturage madamu MUKABARAMBA Alvera yari yasuye abagenerwabikorwa b’inkunga y’ingoboka muri Vup mu murenge wa Nkungu , mu karere ka Rusizi.
Ibyishimo n’umucyo byagaragaraga mu maso y’abageze mu zababukuru bagenerwa iyo nkuga ya Vup. Mu mvugo ikeye bamenyesheje umunyamabanga wa leta muri Minaloc ko inkunga bagenerwa yabafashije kwikenura ndetse bakinizigamira. Bakomeje bagaragaza ko buri wese yashoboye kugura itungo rigufi rimuha ifumbire.
Mu ijambo rye Umunyamabanga wa leta yabasabye gumeza kubyaza umusaruro inkunga babona andi bakamenya ko iyi nkunga ya leta y’u Rwanda batagomba kuyipfusha ubusa na cyane ko hari n’abandi bakeneye inkunga nk’iyi ngo babeho. Yabashimiye ko bakoresha iyi nkunga neza ati kandi icyansi nyakubahwa perezida wa repubulika abakamiramo kiroze.
Back