RUSIZI - ABATURAGE B’UMURENGE WA BUTARE BARAHIGIRA KUBAKA UMURYANGO UTEKANYE

Nk’uko ari umunsi ngarukamwaka ,ku wa 08/03/2019 Akarere ka Rusizi kifatanyije n’isi yose ndetste n’utundi turere two mu gihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore ku ncuro ya 44. Uyu munsi wizihirijwe mu mirenge yose igize Akarere aho abaturage bari babukereye bambariye kuwizihiza.Uyu munsi ku rwego rw’Akarere  wizihirijwe mu murenge wa Butare aho umushyitsi mukuru hon UWAMBAJE Aime Sandrine yakiriwe na Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, bwana NSIGAYE Emmanuel. Amagambo yavuzwe yose yagarutse ku Insanganyamatsiko igira iti "Dufatane urunana twubake umuryango utekanye.

Abagore  bo muri uyu murenge wa Butare baboneyeho umwanya wo kugaragaza byinshi byiza bagezeho babikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME perezida wa repubulika y’URwanda, aho bagaragaje ko ari ibigo by’imari byabegereye,amashuri ,amavuriro,  ndetse n’ibikorwa remezo birimo umuhanda bari gukorerwa bashimira cyane ubuyobozi bwiza kandi nabo bagaragaza ko bazakomeza gushyira hamwe baharanira kubaka umuryango utekanye n’uko insanganyamatsiko y’umunsi yabigarutseho. Nyirahabimana Dativa wo muri uyu murenge yagaragaje ukobishyize hamwe ari abagore baciriritse bagahera ku kwizigamira amafaranga igihumbi ku kwezi bayakuye mu gukorera abandi, bikaba byarabatumye baca nyakatsi yo ku buriri ,barafashanya Bambara neza bigera n’aho bigurira imirima y’ikawa zisaga 1500. Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore yagarutse ku byiza byagezweho ariko asaba gukomeza gufatanya kurwanya inzitizi nke zigihari harimo kurwanya inda z’imburagihe ziterwa abakobwa b’abangavu.

Mu ijambo rye Umushyitsi mukuru Hon UWAMBAJE Aimee Sandrine yagarutse ku butumwa bwo gukomeza gushyira hamwe imbaraga nk’umuryango bagahashya umwiryane mu muryango. Asaba abaturage gukomeza guharanira iterambere, kurinda abana imirire mibi kandi wubahiriza gahunda za leta. Mu gusoza uyu munsi mukuru ingaboz’igihugu zoroje urubyiruko 50 amatungo magufi y'ingurube. Uru rubyiruko rworojwe rukaba rwashimye iyi gahunda yo kuremerwa maze biyemeza kuzayafata neza akababera imbarutso y’iterambere rirambye.

Back