RUSIZI, ABATURAGE BAMURIKIWE IBIBAKORERWA.

Abaturage babajije ibibazo bimwe na bimwe kandi bahabwa umurongo n’inzira zo kunyuramo.
Mukankubito Theresie wo mu kagari ka Gacamahembe mu murenge wa Kamembe yagize ati”Nishimiye ko mpawe umurongo ku kibazo cy’isambu yacu ibaruye ku wundi muntu” ibi rwose ntibigira uko bisa biraduhugura ntituzongere kuyobagurika tutamenya inzira twanyuramo.

Kungurana ibitekerezo byaberaga mu cyumba cy’inama cy’akarere birangiye,abaturage bakomereje aho buri shami cg ikigo byari byashyize icyicaro maze basobanurirwa byimbitse ibibakorerwa kandi banarushaho guhabwa umurongo kuri serivisi zose zikorera ku karere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba bugufi .
Nyuma y’ibiganiro abari bitabiriye bemeranyijwe n’ubuyobozi ko igikorwa cyo kumurikirwa ibibakorerwa (accountability day) kizajya kiba rimwe mu gihembwe ,abaturage bakarushaho gusobanurirwa gahunda zibagenewe bakanarushaho kuzigira izabo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati”Uyu ni umwanzuro mwiza wo kugaragariza abaturage ibibakorerwa buri gihembwe,kandi bizarushaho kuzamura ubufatanye mu iterambere .” Iki gikorwa kandi kikaba kidakuraho gahunda zisanzwe zo kwegera abaturage mu midugudu.