RUSIZI: ABATURAGE BARAKATAJE MU KWISHAKAMO IBISUBIZO

Abaturage batuye mu mudugudu wa Karushaririza mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi,bageze kure  mu kwitunganyiriza imihanda inyura muri uyu mudugudu nyuma yo guhurira ku mugambi wo kwishakamo miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda avuye mu miryango 300 ituye uyu mudugudu .Akarere mu kubashyigikira, kabafasha kubona urusekabuye (laterite) yose imenwamo mu gutsindagira.   Umudugudu wa Karushaririza ni umwe mu midugudu y’icyitegererezo iri mu karere ka Rusizi ukaba uherereye mu murenge wa Gihundwe ,wuzuyemo inzu nyinshi zigezweho  kandi nziza  zirushaho kugaragaza isura nziza y’akarere ka Rusizi nk’umwe mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Mu gihe imihanda yo muri uyu mudugudu wahanzwe vuba itari  imeze neza bikagora abahatuye  kuhatahana imodoka zabo, bararebye   basanga batagomba guharira ibibazo byabo leta gusa ,ahubwo babona bagomba kugira icyo bikorera maze leta ikaza kubunganira. Batangiye urugamba rwo kwishakamo ibisubizo maze bakusanya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gutunganya ibirometero bisaga gato 5 by’iyi mihanda. Usabimana William  wayoboye ibikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo ayo mafaranga aboneke yagize ati “Mbere y’uko leta idushyiriramo kaburimbo twasanze tutakomeza kurebera,twifashisha ubushobozi dufite tubanza gutsindagira”. Yongeraho kandi ko ari bo ubwabo bikurikiranira ikorwa ry’uyu muhanda ku buryo bemeza ko nta mpungenge bafite  z’uko wazakorwa nabi Ubuyobozi bw’akarere bwatanze  urusekabuye(laterite) rwose ruzakoreshwa mu gutsindagira,rusonewe imisoro yose bikaba ari mu rwego rwo gushimangira ko igihe cyose abaturage bishyize hamwe nta we ushobora gusubiza imbaraga zabo inyuma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Hategekimana Claver, avuga ko hari n’undi muhanda wa Badive-Cyunyu  na wo uzakorwa muri ubu buryo akaba anashimira byimazeyo aba baturage bakomeje kwishakamo ibisubizo batya.
Back