RUSIZI-ABATURAGE B’UMURENGE WA GITAMBI BARASHIMA IBYO BAGEZEHO.

Abaturage b’umurenge wa Gitambi cyane cyane mu kagari ka Gahungeri barashima intambwe bamaze gutera mu buzima bagereranije n’imyaka yo hambere aho batagiraga ishuri ry’abana  hafi,ivomero n’umuriro w’amashanyarazi. Ibi babigaragaje ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Harelimana Frédéric  yabasuraga muri gahunda yo guca ingando kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2018.Aba baturage bamugaragarije  ibyishimo maze bongeraho ko gahunda zirimo amasibo,umugoroba w’ababyeyi n’izindi zibafasha gukomeza kubisigasira. Aka kagari kari mu twitaruye kaburimbo aho abagatuye  bavuga ko batari bazi ko babona amashanyarazi,amazi meza(kuko bavomaga umugezi witwa Nyakibingo),bamanukaga ibirometero bajya kwiga kuri CIMERWA none barishimira ko ubu ibi byose byakemutse. Priscilla wo mu isibo yitwa Abakundana yagize ati”Iwacu ntawe ukirwara amavunja,twese dufite ubwiherero kandi tuzakomeza kubisigasira twifashishije amasibo”. Muri uyu mwanya wo guca ingando umuyobozi w’akarere asanzwe agenera abaturage,yaboneyeho no kumva ibyifuzo no gukemura ibibazo binyuranye bamugajeje. Yabibukije ko ubuyobozi bukorera abaturage bityo ibyifuzo by’abaturage akaba ari byo byifuzo by’akarerekuko igenamigambi rishingira ku byifuzo byabo. Abaturage bakomeje kwizeza ubuyobozi ko inama zinyuranye bagirwa batazahwema kuzishyira mu bikorwa harimo gahunda yo kuboneza urubyaro n’izindi
Back