RUSIZI-AMAHURIRO Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE AGIYE KUGEZWA NO MU YANDI MADINI

Umushyitsi mukuruRulinda Innocent,komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe mu karere ka Rusizi naa Nyamasheke wari uherekejwe na Nyakubahwa RENZAHO Jovanni komiseri w’ubumwe n’ubwiyunge ku ntara yagarutse kuri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yatangijwe muri kiliziya Gatulika muri diyosezi ya Cyangugu ikaba yaratangirijwe muri paruwasi ya Mushaka itangijwe na padiri Ubald Rugirangoga muri gahunda yayo y’isanamitima kandi ikaba itanga umusaruro ushimishije. Yagize ati”Ni ngombwa ko n’andi madini arebera kuri iyi gahunda maze nayo akabishyira muri gahunda zayo za buri munsi”
Ku ruhande rw’abahagarariye amadini bari bitabiriye ibi biganiro,Pasteri Byamungu Lazaro uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere kaRusizi avuga ko bagiye kwihutira gushyira aya mahuriro mu madini abereye umyobozi.
Pasiteri Byamungu ati”Tugiye gutangiza iyi gahunda duhereye ku bapasitori nabo babigeze ku bayoboke b’amatorero yabo,kandi dufite icyizere ko bizatanga umusaruro kurushaho”
Muri ibi biganiro kandi humvikanyweho ko ibigo by’amashuri byongera ingufu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge,aho atari agashyirwaho .