RUSIZI, AMBASSADERI W’UBWONGEREZA MU RWANDA ARASHIMA ITERAMBERE URWANDA RWAGEZEHO

Aya ni amagambo intumwa nkuru y’ubwongereza mu gihugu cy’u Rwanda JO LAMOS yavuze ubwo yari yasuye akarere ka Rusizi. Aha kandi yanashyikirije abahuguwe 25 n’umuryango strive ku mategeko impamyabushobozi zabo. Yabasabye kandi kumanura amategeko bigishijwe bakayageza mu miryango basobanurira abaturage amategeko abarengera.
Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem yashimiye inkunga igihugu cy’ubwongereza giha u Rwanda cyane mu rwego rw’amategeko kandi ko u Rwanda rukomeje inzira y’iterambere umuturage amenyeshwa amategeko amurengera.