RUSIZI GAHUNDA YA GIRINKA IRAKATAJE




Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’umuyobozi wa Heifer muri Afurika Bwana Geneti NEMERA umunya eritreya ufite ubwenegihugu bw’amerika wavuze mu ijambo rye ko ashimira leta y’u Rwanda yabegereye ikabagezaho gahunda yo koroza imiryango ikennye mu Rwanda bigamije kubateza imbere. Yongeye gushimira uko yakiriwe n’abaturage bo mu karere ka Rusizi anibutsa ko inka ihawe umuntu igirira akamaro umuryango wose.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie yashimiye cyane umufatanyabikorwa Heifer ihagarariwe n’umuyobozi wayo muri Afurika ku ruhare rwabo mu guteza imbere umuturage wa Rusizi mu bworozi no mu kwigisha abaturage korora neza ayizeza ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukurikirana abahawe inka kugirango zirusheho kwitabwaho.. Yasabye abahawe inka kuzitaho no kuzifata neza kuko inka isubiza ibyo yahawe yabibukije kandi ko bagomba guharanira kuzitura inka zimeze neza .
Umubyeyi MUKANTWARI Theresie wo mu murenge wa Nyakarenzo worojwe yavuze ko nta ko bisa ko iyi nka yorojwe atari iye wenyine ahubwo aya mahirwe abonye azayakoresha asukira yikura mu bukene kandi atibagiwe no gusukira amata abana b’abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Izi nka ziyongereye ku zindi 146 Ubuyobozi bw’Akarere bworoje imiryango ikennye muri gahunda ya Girinka mu cyumweru cyo kuva ku wa 04 Werurwe hagamijwe kubavana mu bukene.