RUSIZI HASOJWE GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO.
Turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’U Rwanda Nyakubahwa kuba yarongeye gusubizaho ministeri y’Urubyiruko yihariye.
Aya n’amagambo yavuzwe n’urubyiruko rw’Akarere ka Rusizi ubwo bakiraga Umunyamabanga Uhoraho muri ministeri y’urubyiruko Bwana Emmanuel BIGENIMANA mu ruzinduko yagiriye muri aka karere ku wa 18 Mutarama 2018. Uyu munyamabanga Uhoraho muri ministeri y’urubyiruko yabanje gusura ibikorwa by’urubyiruko bitandukanye mu mirenge ya Mururu na Gihundwe. Aha akaba yasuye amakoperative y’urubyiruko akora ibikorwa binyuranye bibateza imbere. Nyuma yo kumurikirwa ibikorwa by’urubyiruko rwibumbiye mui ayo makoperative no gusura ibikorwa by’ikigo cy’Urubyiruko Umunyamabanga Uhoraho yashimye uko urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruhagurukiye kwiteza imbere bihangira imirimo binyuze mu makoperative.
Yabwiye urubyiruko ko ibyo bakora ari byiza. Ati : ariko buri gihe mujye mumenya ko gukira bisaba ikinyabupfura(Discipline). Ati mugomba kugira umuco wo kuzigama kuko ntabwo mwakora ngo ayo mukoreye muhite muyagabana cyangwa ngo muyapfuse ubusa mwinezeza mu bidakwiye ngo muzatere imbere. Ku kigo cy’Urubyiruko asoza gahunda y’intore mu biruhuko yashimye uruhare mu iterambere abanyeshuri bagaragaje bagize mu biruhuko birangiye mu buzima bw’aho batuye ndetse no mu miryango yabo. Yabibukije ko ari amahirwe atagira uko asa bafite kuba ubuyobozi bw’igihugu bubatekerezaho by’umwihariko. Yongeye kubasaba kurangwa n’isuku, kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’ibiyobyabwenge kuko ariyo nzira ikwiye izatuma bahorana ubuzima bwiza bakigirira akamaro kandi bakanakagirira igihugu.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere NYABYENDA Emmanuel mu ijambo rye yashimye kuba ministeri y’urubyiruko kuba yabatekereje ikabagenera umunsi wo kuza kubareba nk’urubyiruko maze yizeza Umunyamabanga uhoraho muri ministeri ko amahirwe bafite batazayapfusha ubusa ko bazakomeza kwiteza imbere kandi badatatiye igihango cy’Umutoza w’Ikirenga.
Back