RUSIZI HATANGIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

Amagambo atandukanye yavuzwe yagarukaga ku nsanganyamatsiko yo kwibuka twiyubaka no gukomeza abarokotse jenoside.NDAGIJIMANA Laurent perezida wa Ibuka mu karere yagize yagize ati: “reka twibuke ababyeyi,incuti n’abavandimwe bishwe urw’agashinyaguro n’abaturanyi bakabarengeye………” ati : “turashima cyane leta y’u Rwanda y’ubumwe bw’abanyarwanda yadusubije ubuzima ikaduha icyizere cyo kubaho, ubu n’uwapfa yapfa urusanzwe kandi yashyingurwa n’umuryango ……... “. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakongera imbaraga mu za leta n’ababarera bagahatanira kwigira kuko n’ufasha afasha uri ku murimo. Yakomeje ashimira abaturage kandi abasaba gukomeza gufatanya muri iki gihe cyo kwibuka.
Mu ijambo rye guverineri w’intara y’iburengerazuba yakomeje gusaba abaturage kuzakomeza kurangwa n’ubufanye mu gihe cyo kwibuka kuko kwibuka ari n’uburyo bwo kwisubiza agaciro. Buri wese aba yisubiza agaciro nk’umunyarwanda kuko uwakoze jenoside yicaga abatutsi ariko yica igihugu n’abanyarwanda. Agahinda n’akabababaro abanyarwanda bakomora kuri jenoside kagomba kuba imbaraga zo kurwanya uwo ari we wese wababuza kugana mu cyerekezo kigana aheza abanyarwanda biyemeje. Guverineri yasabye gukomeza gushimangira ubunyarwanda, gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aho guhera hahari kandi umusingi ukomeye. Umunyarwanda uko ameze kose afite agaciro mu maso y’igihugu