RUSIZI, HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KWIBUKA
Nk’uko ari gahunda ngarukamwaka ,mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose mu gihugu ku wa 07 Mata 2019 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyakozwe mu midugudu yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere byatangirijwe mu murenge wa Kamembe kuri stade ya Rusizi. Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rugana ku rwibutso ahashyizwe indabo nyuma yo kuhavugira isengesho hibukwa abaharuhukiye. Mu magambo y’uyu munsi umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem yibukije ko ari igihe cyo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi nk’uko insanganyamatsiko ibivuga :Kwibuka twiyubaka buri wese agasubiza amaso inyuma akareba uko yiyubaka,yubaka abandi ndetse n’igihugu. Yashimangiye ko mu myaka 25 ishize abarokotse jenoside bashoboye kwiyubaka kandi bakababarira bityo asaba gukomeza kubafata mu mugongo kandi buri wese akongera imbaraga zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka aho ariho hose. Ubuhamya bunyuranye bwatanzwe bwagarutse ku nzira y’umusaraba abarokotse jenoside banyuzemo ndetse n’ubugome butagereranywa bwakoranywe jenoside kandi nyamara abanyarwanda bari bafitanye igihango. Hon senateri MUSHINZIMANA Appolinaire wari umushyitsi mukuru yibukije gukomeza gufata mu mugongo kandi asaba ko buri wese yaharanira gukomeza gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 25 abatutsi bakorewe jenoside.