RUSIZI, HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu mibereho ya muntu, buri muryango ugira igihe cyo gutekereza no  kuzirikana ku buryo bwihariye abawugize bawuvuyemo mu bihe binyuranye. Umuryango nyarwanda kuri uyu wa 7 Mata ngaruka mwaka utangira icyumweru cy’icyunamo hibukwa abanyarwanda bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.   Ntabwo twapfiriye gushira, turacyakomeza kwiyubaka dufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyatubyaye. Aya n’amagambo Rwemarika watanze ubuhamya bw’uko yabayeho muri jenoside yakorewe abatutsi yavugiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka .Iki cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 23 cyatangirijwe mu mirenge yose 18 n’imidugudu igize Akarere ka Rusizi. Ku rwego rw’akarere cyatangirijwe mu murenge wa Nkanka akagari ka Kangazi ahari hitabiriye inzego zinyuranye ndetse n’abaturage benshi. Uyu munsi ukaba watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside mu murenge wa Nkanka abenshi muri bo bakaba baraguye kuri paruwasi aho bari barahungiye. Uku kwibuka kwaranzwe kandi no gucana  urumuri rw’icyizere ndetse no gushyira indabo ku mva z’abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rw’umurenge wa Nkanka.      Umuyobozi w’akarere bwana HARELIMANA Frederic yakomeje kwihanganisha a abarokotse jenoside kandi akaba yagize ati: ?turizeza ko iyi jenoside itazasubira,turizeza ko igihango twagiranye n’imiyoborere myizaya nyakubahwa perezida wa repubulika  tutazagitatira kandi tugikomeyeho.?   Naho Honorable Senateri  Appolinaire MUSHINZIMANA ari nawe wari umushyitsi mukuru yasoje yongera gukomeze abarokotse jenoside aho yagize ati: ?mpore, kandi ndabamenyesha ko politike nyakubahwa perezida wa repubulika ashyira imbere, ni politike itavangura kandi politike ishaka ko twese twiyumvamo kandi tukaniyubakamo  ubunyarwanda dushingira ku mateka yaturanze,kuko kwibuka abacu bazize jenoside ariho tuvana imbaraga zoo kubaka igihugu cyacyu?.  Yasabye  kandi ko muri iki gihe cyo kwibuka buri wese yazakomeza kwitabira ibiganiro ndetse anatanga ubuhamya bw’ibyabaye muri jenoside. Abatarahigwaga bagatanga ubuhamya bw’ibyo babonye.
Back