Rusizi hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 31

Nk’uko ari gahunda ngarukamwaka, mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hose ku wa 07 Mata 2025 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyakozwe mu midugudu yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe ku rwibutso rwa Kamembe mu murenge wa Kamembe,ahabanje kunamira inzirakarengane zirukiye muri uru rwibutso

Mu magambo yahavugiwe umuyobozi w’Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yibukije ko ari igihe cyo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi nk’uko umurongo ngenderwaho ubivuga:Kwibuka twiyubaka buri wese agasubiza amaso inyuma akareba uko yiyubaka,yubaka abandi ndetse n’igihugu. Yasabye ko muri iki gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 31 buri wese akomeza kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka hose anibutsa ko ubumwe bw’abanyarwanda aribwo shingiro rya byose kandi ari nabwo igihugu cyahisemo.

Ubuhamya bunyuranye bwatanzwe bwagarutse ku nzira y’umusaraba abarokotse jenoside banyuzemo ndetse n’ubugome butagereranywa bwakoranywe jenoside kandi abanyarwanda bari bafitanye igihango.

Back