Rusizi hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 32
Nk’uko ari gahunda ngarukamwaka, mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hose ku wa 07 Mata 2026 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyakozwe mu midugudu yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe ku rwibutso rwa Nkanka mu murenge wa Nkanka aho abayobozi n'abaturage bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Mu magambo yahavugiwe umuyobozi w’Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yibukije ko ari igihe cyo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi nk’uko umurongo ngenderwaho ubivuga:Kwibuka twiyubaka. Avuga ko ari n’umwanya wo kongera gutekereza ku isanomuzi abanyarwanda bahuriyeho. Yasabye kandi buri wese gukomeza kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka hose anibutsa ko ubumwe bw’abanyarwanda aribwo shingiro rya byose kandi ari nabwo igihugu cyahisemo.
Muri ibi bikorwa byo gutangiza icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi abaturage b'akarere bifatanyije na hon senateri HAVUGIMANA, hon depite KAREMERA Emmanuel na hon BIZIMANA MINANI Deo.