RUSIZI, HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWA MUSA 2022-2023

Imibereho myiza y’umuturage mu ngeri zose niryo shingiro ry’iterambere. Nta washidikanya ko imibereho myiza mbere ya byose bivuga kugira amagara mazima hanyuma ibindi bigakurikiraho. Muri uwo mujyo rero leta y’uRwanda yatekereje gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nka bumwe mu buryo butuma umuturage agera ku buvuzi igihe bibaye ngombwa kandi atarembeye mu rugo. Ubwisungane mu kwivuza rero (MUSA) ukaba ari n’umwe mu mihigo inzego z’ibanze zigomba guhora zesa mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

Ku wa 02 Gashyantare, mu murenge wa Muganza ,Umuyobozi w'akarere ka Rusizi  Dr. KIBIRIGA Anicet yahatangirije ku mugaragaro ubukangurambaga buhoraho bw’ubuwisungane mu kwivuza(MUSA) bwa  2022 – 2023 mu karere ka Rusizi. Ubu bukanguramba bukaba butangijwe muri ikigi gihe abaturage bejeje kugira ngo batangire bazigamire ubuzima.

Muri uyu muhango habayeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu kwishyurira MUSA abaturage batishoboye muri uyu mwaka uri gusoza wa 2021- 2022.

Abaturage bitabiriye kwishyura umusanzu w'umwaka utaha wa 2022-2023 haboneka 4,356,000frw.Naho abahagarariye inganda  z'imiceli biyemeje kuzishyurira abaturage batishoboye   6,000,000frw.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe Impapuro(certificat) z'ishimwe ku bafatanyabikorwa b'umurenge . Abayobozi b'umurenge  kandi bibukijwe ingamba zizafasha kugira ngo umuhigo wa Musa weswe mbere ya 30/6/2022

Nyuma yo gutangiza ubukanguramba mu murenge wa  Muganza igikorwa cyakomereje mu murenge Bugarama nyuma ya saa sita,maze abaturage bahita bishyura amafaranga 373000 haniyemezwa 3.186.000 frw azishyurwa muri uku kwezi kwa Gashyantare. Iki gikorwa cyishimiwe n'abaturage kandi bigaragara ko kizatanga umusaruro mwiza kizakomereza mu yindi mirenge igize Akarere ka Rusizi aho biteganyijwe ko imirenge yose izaba ihetuwe kuri 17 Gashyantare 2022.

Back