RUSIZI, HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA MU KUBONEZA URUBYARO

Mu ijambo rye yabwiye abaturage ko kuboneza urubyaro umuryango wose ubifitemo inyungu haba ku bagore no kubagabo cyane ko bifasha guteganya amasaziro meza ndetse n’uburere bwiza bw’abana bityo ibi bigatuma umuryango utera imbere mu ngeri zose. Muri iki cyumewru kizatangira ku wa 12 Gashyantare hazatangwa ubujyanama bukomatanyije no gutanga serivisi aho uzajya yumva azajya ahabwa serivisi zimufasha kuboneza urubyaro. Kuko nta terambere ry’umuryango iyo hatabonejwe urubyaro. Yakomeje kandi avuga ko ubwiyongere bw’abaturage bugomba kujyana n’ubwiyongere bw’ubukungu. Buri muryango ukagira igenambigambi ryawo kugira ngo ubeho neza. Aha kandi abana nabo bazajya bapimwa imirire mibi mu rwego rwo kurandura burundu imirire mibi mu bana bityo abana bakarindwa imirire mibi no kugwingira.