RUSIZI, HATASHYWE IBIGO BY’UBUZIMA BITO (POSTE DE SANTE).
Muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza yabo; Ku wa 08 Gicurasi Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana KAYUMBA Ephrem yatashye ku mugaragaro ibigo bito by’ubuzima (poste de Sante) bibiri kimwe giherereye mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama n’ikindi mu kagari ka Kagara mu murenge wa Gihundwe. Ibi bigo bito by’ubuzima ni bimwe muri birindwi byatewe inkunga n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi b’uturere bavuga igifaransa. Inkunga yose yubatse yatanzwe n’iri shyirahamwe yubatse ibigo bito by’ubuzima birindwi ihwanye na miliyoni Magana abiri n’esheshatu n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitanu n’amafaranga mirongo itatu n’atandatu.(206,195,036) arimo ayubatse inzu ndetse n’ayaguze ibikoresho haba intebe,ameza ndetse n’iby’ubuvuzi ariko by’umwihariko izi zatashywe uyu munsi zikaba zifite agaciro ka miliyoni mirongo itanu n’eshanu ibihumbi Magana abiri na mirongo itandatu na bibiri Magana atatu na mirongo inani n’atandatu. (55262386. Abaturage banyuzwe cyane n,iki gikorwa cyo kubegereza ibigo bito by’ubuzima. Umubyeyi witwa Anastasie ZANIRIZA wo mu kagari ka kagara ati twishimiye cyane ko batuzaniye iki kigo gito cy’ubuzima hafi yacu. Ati:” Turashima byimazeyo Perezida wa repubulika Paul Kagame uhora ashashikajwe n’iterambere ndetse n’imibereho yacu myiza. Ati hehe no kurembera mu rugo . Umuyobozi w’Akarere Bwana KAYUMBA Ephrem yabasabye kubungabunga ibi bikorwa remezo bahawe kandi batabira kubigana no gutanga ubwisungane mu kwivuza bityo bikarushaho kuborohereza ubuzima
Back