MU KARERE KA RUSIZI HIZIHIJWE UMUGANURA
Muri rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda binyuze mu gukomeza indangagaciro n’imigenzo nyarwanda iboneye;mu karere ka Rusizi kimwe n'ahandi mu gihugu ku wa 01Kanama 2025 hizihijwe umunsi w'umuganura ngarukamwaka ku nsanganyamatsiko igira iti: umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira."

Abaturage banyuranye bo mu karere bagaragaje ko kwizihiza uyu munsi bishimira ibyo bagezeho umwaka wose babiganura ndetse banaganuza abandi batahiriwe n’ibihe bikomeza kubaremamo imbaraga kandi ko bisigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Nzahaha aho abayobozi banyuranye b'akarere bifatanyije n'abaturage.Abaturage b'umurenge wa Nzahaha bishimiye kuba umuganura ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wabo. Muri ibi birori abaturage bamurikiye abayobozi umusaruro w'ibyo bagezeho mu bihingwa ngandurarugo n'ibihingwa ngengabukungu, hatangwa n'ubuhamya bunyuranye bw'abaturage bashima Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ko yabafashije kwiteza imbere bakaba bishimira umusaruro w'ibyo bagezeho.Abayobozi bishimanye n'abaturage baha abana amata,baremera abatishoboye ndetse banasangira ku ntango y'abahizi.

Mu ijambo rye, umuyobozi w'akarere Bwana SINDAYIHEBA Phanuel yashimiye abitabiriye ibi birori na Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME kuba yaragaruye ubumwe bw’abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994.yongeye kugarura umuganura nka kimwe mu birango by'umuco nyarwanda cyari cyarazimiye kubera ubukoloni, avuga ko umuganura ukwiye kuba umwanya wo kwishimira ibyagezweho,abaturage bagasabana kandi bagasangira banafata ingamba z’imihigo y’umwaka ukurikira. Yibukije ko umuganura ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda kikaba n’ikimenyetso cy’ubusabane,ikimenyetso cyo gufatanya n’ikimenyetso cyo kwishakamo ibisubizo bityo ukaba ishingiro ryo kwigira n’ubudaheranwa by’abanyarwanda. Asaba gukomeza kurinda indangagaciro z’abanyarwanda zubatse uRwanda zikubaka abanyarwanda zikarengera u Rwanda igihe rwari rugiye kuzima.

Yasoze okomeza gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwakomeje gushyira imbere no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda nk’inkingi uRwanda rwubakiyeho kandi ruzakomeza kubakiraho iterambere rirambye.