RUSIZI HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBUKORERABUSHAKE
Ku wa 05 mu karere ka Rusizi kimwe n'ahandi mu gihugu,hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'Ubukorerabushake/Ubwitange. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Nyakabuye. Vice Mayor Fed NDAGIJIMANA Louis Munyemanzi yibukije Urubyiruko rw' Inkomezabigwi10 n'urubyiruko rw'abakorerabushake uruhare rw'abakorerabushake mu iterambere ry'Igihugu kandi bakomeje kwiyemeza kwesa imihigo yabo bakemura ibibazo bibangamiye abaturage (HSI) no kubafasha kwivana mu bukene
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake urubyiruko rwakoze ibikorwa by'amaboko binyuranye aho mu murenge wa Nyakabuye hatewe ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Nanone kandi vice mayor yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa byo nkingi y'iterambere rirambye.Mu rugendo rwo kurwanya ruswa urubyiruko rwiyemeje gukomeza gutangira amakuru yayo ku gihe.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda bavuze ko ari umwanya mwiza bagize wo gusobanukirwa n'uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere ndetse n'iry'igihugu muri rusange kugira ngo nabo bazishimire ko hari icyo bakoze mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage