RUSIZI HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE

Madamu UWIZEYIMANA Perpetue, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi mu ijambo rye yashimiye ubufatanye mu guteza imbere umugore, akomeza gusaba ko ubu bufatanye bw’inzego zose gukomeza gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro nk’imwe mu nzira ibafasha kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere. Yakomeje kandi ashima kandi anashishikariza abagore gukomeza kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kuko ariwo muyoboro uzatuma bagera ku iterambere rirambye.

Nyakubahwa MUKAMA Abass visi perezida w’inteko umutwe w’abadepite wari umushyitsi mukuru yashimiye abagore uko bitabiriye kwizihiza uyu munsi. Ati : Igihugu cyacu kuba kigeze aha mu iterambere 60 ku ijana nimwe mubifitemo uruhare. Abasaba gukomeza uwo murongo usigasira iterambere. Yasabye kandi abagore gukomeza kuba igicumbi cy’amahoro n’urukundo kuko ba mutima w’urugo icyo bifuje cyose kiba akaba ariyo mpamvu leta igomba kubaba hafi kugira ngo igihugu gitere imbere. Yakomeje kandi asaba abakobwa gukomeza kwitabira amashuri y’ubumenyi ngiro kuko ubumenyi ngiro aribwo buzateza igihugu imbere. Ati: turifuza ko umutima mufite mwebwe ,uko mukunda igihugu,uko mwitabira urugo ari nako mwitabira gucunga igihugu cyacu umugore n’umugabo dufatanye twese.
Umubyeyi MUKARUGWIZA Emerance yagize ati: turashima leta y’u Rwanda uko idahwema kutwitaho ; natwe ntituzatezuka gushishikarira iterambere n’uko leta ibidushishikariza.