RUSIZI, HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO .


uyu munsi mukuru haremewe abana b’abakobwa babiri babyariye iwabo, aba bakaba banahaye bagenzi babo inama babasaba kwirinda kuko imbere yabo ari heza . Abashishikariza kwirinda kuzashaka kwifata amazi yarenze inkombe. Yanagarutse ku gushimira leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha mu guhumuriza abagize ibyago byo kubyara imburagihe.
Madamu KANKINDI Leoncie wari umushyitsi mukuru yabasabye kubaho barangwa n’ubufatanye mu kwiteza imbere. Yagarutse ku gusaba ko hakomeza gukumirwa ihohoterwa ryo mu muryango hibukwa ko umugore ari mutima w’urugo kandi ko umutima ntawe uwuhungabanya. Yibukije kandi ko kuba rero umugore ari mutima w’urugo rero umugabo agomba kumurinda ihungabana iryo ari ryo ryose. Bityo rero umugore n’umwana w’umukobwa bagomba gukomeza gusigasirwa. Asaba abagore gukomeza guharanira isuku y’abana n’iy’umuryango wose.