RUSIZI HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KURWANYA IBIYOBYABWENGE.





DUSABE Yves umwe mu rubyiruko wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya bw’ububi bwabyo ndetse anagira urubyiruko bagenzi be inama yo kwirinda ibiyobyabwenge no kutagira amatsiko y’ikirenga kuko aba imbarutso yo kwishora mu biyobyabwenge.
Mu ijambo rye Dr Patrick NDIMUBANZI umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima wari umushyitsi mukuru yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge,anasaba kandi ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge,ababyeyi bagakurikiranira hafi abana bityo buri wese agaharanira kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.