RUSIZI-IBYUMBA BY’AMASHURI BISHAJE BIGIYE KUBA AMATEKA

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza abatuye aka karere ko mu gihe kitarenze imyaka itatu gusa nta cyumba cy’ishuri gishaje kizaba kikiharangwa mu bisaga magana atatu kuri ubu bisigaye.  Abaturage b’ Akarere nabo bizeza ko batazatezuka gutanga umusanzu  uwo ari wo wose mu kwesa uyu muhigo.

Mu gihe bamwe mu babyeyi bahoraga bahangayikishijwe n’abana babo bigiraga mu mashuri ashaje, yubatswe mu buryo butakijyanye n’igihe,,kuri ubu barishimira ko hirya no hino mu karere hagenda huzura ibyumba by’amashuri bishya bikaba bituma abana bigira aheza.

Uhagarariye ababyeyi ku rwunge rw’amashuri rwa Ntura ruri mu murenge wa Giheke yagize ati”Uko ibyumba byubakwa ,ni ko dusezerera burundu  ibibazo birimo isuku nke,imbeho yanyuraga mu mbaho z’amashuri ashaje n’ibindi”.

Muri rusange,ibyumba 28 n’ubwiherero 61 ni byo byatashywe hirya no hino mu karere ka Rusizi kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare 2018 hamwe n'irerero rigezweho (ECD Center) mu murenge wa Bugarama kuri Groupe Scolaire Bugarama Cite. rikaba ryakira abana 90.

   

Afungura ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri,Umuyobozi w’aka karere Halerimana Frederic,ubwo yari kumwe n’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Ntura mu murenge wa Giheke, yavuze  ko mu gihe kitarenze imyaka 3 gusa,muri aka karere nta cyumba cy’ishuri na kimwe gishaje cyangwa icyubakishije imbahu kizaba kikihagaragara.

Bakurikije uko bari bafite inyota yo kubona aho abana babo bigira heza, abaturage baravuga ko batazahagarika umusanzu wabo uwo ari wo wose mu kwesa uyu muhigo ari na ko barushaho gukomeza kubifata neza.

Back