RUSIZI IMIHANDA IRAHINDURA ISURA Y’UMUJYI

Ikorwa ry’uyu muhanda uje wiyongera ku bindi bikorwa remezo bigaragara mu Karere ka Rusizi birarushaho guhindura neza isura y’Akarere kari mu marembo y’igihugu waba uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’igihugu cy’Uburundi mu majyepfo.
Abaturage b’akarere ka Rusizi bemeza ko ikorwa ry’iyi mihanda rizahindura byinshi ku mibereho myiza yabo aho bavuga ko bitaboroheraga gukora ingendo bajya ku biro by’akarere cyangwa abahaturiye berekeza ku isoko
Uyu muhanda uri mu cyiciro cya mbere cy’imihanda y’ubufatanye na Banki y’isi uteganyijwe kuzura muri Gicurasi 2018 uzuzura utwaye amafaranga 4.538 658 790 kandi abaturage bavuga ko koko uzatuma isuku yiyongera aho batuye ndetse no mu mujyi muri rusange kandi binabahwiture mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi.