RUSIZI- INGENGO Y'IMARI IVUGURUYE YIYONGEREYE
Ku wa 15 Gashyantare Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi yateranye mu nama yayo idasanzwe maze yemeza ingengo y'imari ivuguruye. Iyi ngengo y'imari 2018-2019 ivuguruwe yatowe ni 21614779559 ivuye kuri kuri 17941832 . Ingengo y'imari y'Akarere ikaba yiyongereyeho 3672947460 ni ukuvuga 20.47%.
Inama njyanama imaze kwemeza iyi ngengo y'imari ikaba yashyikirijwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ari nawe mugenga w'ingengo y'imari. Inama Njyanama yashimye kandi imikoreshereze y'amafaranga ari mu ngengo y'imari maze yizeza ubufatanye mu gukomeza kuyikoresha neza.
Uretse amafaranga yinjizwa mu misoro,akarere gakomeje kongera amafaranga kiyinjiriza binyuze mu mutungo bwite unyuranye ndetse no gukomeza guhanga imirimo ibyara inyungu ku baturage batuye Akarere.