Rusizi, Ireme ry’uburezi ryitaweho

Dr NDIKUBWIMANA Theoneste wari uyoboye itsinda ryoherejwe na Ministeri y’uburezi yashimye isuku yasanze muri iki kigo, asaba abanyeshuri kwirinda kuva mu ishuri, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko bibangiririza ubuzima ndetse kurangwa n’isuku muri byose haba aho batuye, ku ishuri ndetse n’aho banyura hose kuko isuku ari isoko y’ubuzima.
Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie yashimye Ministeri y’uburezi kuri iyi gahunda nziza yateguye izarushaho gukangura inzego zose zirebwe n’uburezi bw’umwana kurushaho kumwitaho. Yabwiye abanyeshuri ko ubuzima bwose busaba ko umuntu aba yarize ko rero nta mwana wemerewe kuva mu ishuri. Yabibukije ko bagomba kwiga kugira ngo bazavemo abantu bigirira akamaro kandi bakanakagirira igihugu.
MURAGIJIMANA Samson umukuru w’ababyeyi yavuze ko iyi gahunda ari nziza cyane kuko ije kubunganira mu bikorwa badahwema gukora byo gukurikirana ko abanyeshuri batava mu mashuri ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge. Ati ibi rwose birashimangira gahunda nziza ubuyobozi bufitiye abaturage no gutegura u Rwanda rwo mu gihe kizaza.