RUSIZI,MIBIRIZI BIBUTSE KU NCURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Nk’uko ari gahunda ngarukamwaka, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gashonga I Mibirizi ku wa 30 Mata 2019 hibutswe inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi. Aha I Mibirizi hahuriye abaturage b’imirenge itanu igize akarere ari nabo bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mibirizi rushyinguyemo abazize jenoside basaga ibihumbi cumi na bitatu (13.000). Nyuma ya misa yo gusabira abazize jenoside hakozwe urugendo rwo kwibuka rugana ku rwibutso rushyinguyemo maze nyuma yo kunamira abahashyinguye bashyizeho indabo. Amagambo yahavugiwe KABERA Oswaldi watanze ubuhambya yagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo aho bicwaga urw’agashinyaguro . Naho KAYITARE Clement uhagarariye ihuriro Mibirizi yashimiye ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME kuba yaragaruriye abarokotse jenoside icyizere cyo kubaho kandi urubyiruko rukaba ruri kubyirukira mu gihugu kizira amacakubiri. Yanashimye nanone ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ubufatanye busesuye . Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem yatanze ubutumwa bwo gukomeza abarokotse ndetse anasaba abantu batahigwaga baba bagihishe amakuru y'ahajugunywe Imibiri yabishwe muri Jenoside kongera kwisuzuma bagafasha ariko nabo bifasha bagatanga amakuru y'ahajugunywe iyo mibiri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro bityo byomore ibikomere by’abarokotse Jenoside kandi yibutsa ko buri wese afite inshingano zo gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ku ko nta kindi kiguzi bisaba uretse kuba buri wese abigira ibye agakomeza gutanga uruhare rwe.