RUSIZI-MISS RWANDA KU KIRWA CYA NKOMBO YASABYE URUBYIRUKO GUKOMEZA GUHINDURA AHO BATUYE

Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 Iradukunda Lilianne miss Rwanda wakandagije ikirenge cye  bwa mbere ku kirwa Cya Nkombo  arasaba urubyiruko rwaho gufatanya n’ababyeyi babo bagakomeza guhindura imibereho yo kuri iki kirwa .Yabivuze ubwo yasuraga abatuye iki kirwa ku  wa gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 mu ruzinduko rwa mbere agiriye mu ntara y’Uburengerazuba. Ku kirwa Cya Nkombo,Miss Rwanda Iradukunda Lilianne,amaze kwakirwa n’itorero ry’abasamyi ba Nkombo  yasuye  ikigo nderabuzima cya Nkombo ndetse aha abana amata mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye no kuranya imirire mibi Yakomereje mu muganda yahuriyemo n’urubyiruko,ingabo z’u Rwanda ndetse n’abaturage  aho bubatse inzu y’ umuturage utishoboye ,Nyiragafaranga Furaha .Aha na ho byari ibyishimo haba ari kuri Furaha  no kuri Nyampinga w’u Rwanda Lilianne. Miss Rwanda 2018 yasabye urubyiruko rwa Nkombo gukora ibishoboka byose rugafatanya n’ababyeyi babo bagakomeza guhindura ubuzima kuri ik kirwa ariko na none agira umwihariko ku bakobwa abasaba kwitwararika bakirinda inda zitateganijwe Yagize ati “Ntiwaba Nyampinga wiyandarika kuko iyo wiyambuye agaciro nta wundi wakaguha” Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madamu Kankindi Leoncie yashimye Nyampinga w’u Rwanda kandi avuga ko bazakomeza gufatanya mu kwita ku baturage Yagize ati “Turifuza ko tuzakomeza gufatanya na we mu bikorwa bitandukanye ndetse ukagirana igihango  n’urubyiruko rw’i Rusizi” Urubyiruko rwaho cyane cyane abakobwa bishimiye impanuro yabahaye zo kwihesha agaciro no gushyira umwete ku masomo Nyampinga w’u Rwanda yageneye imiryango itishoboye 20 ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imibereho myiza yabo. Nyuma yo gusura Nkombo akaba azakomereza mu karere ka Musanze na Rubavu mu cyumweru gitaha.
Back