RUSIZI MU BUKANGURAMBA KU KWIRINDA MALARIYA


Umuyobozi w’Akarere wari umushyitsi mukuru yongeye gusaba abaturage kwita kuri gahunda z’isuku, iyi ndwara n’ibindi bibi bikarwanywa binyuze mu masibo yabo mu midugudu yo shingiro ryo guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza. Yabasabye guhora bishimira ibyo bagezeho no gukomeza kubigaragaza. Yagarutse kandi ku bajyanama b’ubuzima n’abayobozi bose abasaba kwita ku nshingano zabo bafasha abaturage mu buzima. Ati: abanyarwanda twakemuye byinshi dukomeze dukemure n’ibi ntabwo byananirana.
Abaturage bishimiye impanuro , maze mu marangamutima menshi avanze n’ibi byishimo byo gusurwa n’abayobozi bati: kuva igihe cyose nibwo twabona abayobozi baza kudusura bakagera hano iwacu. Turashima byimazeyo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uko yitaye ku muturage.