RUSIZI, MU MURENGE WA NKUNGU HATASHYWE IRERERO RY’INCUKE(ECD).

Ababyeyi bishimiye cyane iri rerero maze KAZAYIRE Liberee umubyeyi wavuze mu izina ry’abandi ati: turashima ko tubonye aho tuzajya dusiga abana kandi bikanagabanya urugendo rurerure twakoraga tujyana abana mu rindi rerero ndetse bikaba n’aho hari abana batajyanwayo. Ati ubu rero nta rundi rwitwazo rwo kutajyana incuke mu irerero kandi natwe bizadufasha kugira indi mirimo dukora dutekanye tuzi ko abana nta kibazo bafite.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru yashimye cyane ubu bufatanye mu guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke binyuze mu bwubatsi bw’iri rerero.Asaba abaturage kwita kuri iyi nyubako no kuzana abana kuri iri rerero ntihagire umwana wirirwa mu rugo kuko binabafasha kubarinda ihohoterwa rishobora kugaragara ababyeyi bagiye mu yindi mirimo.