RUSIZI, MU MURENGE WA NKUNGU HATASHYWE IRERERO RY’INCUKE(ECD).

Muri gahunda ya leta yo guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke,ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntibuhwema gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi politiki nziza y’uburezi. Ku wa16 Mutarama 2018 mu murenge wa Nkungu akagari ka Mataba hatashywe icyumb a cy’irerero ry’incuke zo muri Aka kagari. Iri rerero rikaba ryarubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba TURERE UMWANA bakorana n’umuryango w’ivugabutumwa AEE. Iri rerero ryatashywe n’icyumba kimwe muri bitatu bizubakwa hakaba hari n’abafatanyabikorwa baturutse mu gihugu cy’ubuholandi bafasha uyu muryango mu bikorwa byabo. Ababyeyi bishimiye cyane iri rerero maze KAZAYIRE Liberee umubyeyi wavuze mu izina ry’abandi ati:  turashima ko tubonye aho tuzajya dusiga abana kandi bikanagabanya urugendo rurerure twakoraga tujyana abana mu rindi rerero ndetse bikaba n’aho hari abana batajyanwayo. Ati ubu rero nta rundi rwitwazo rwo kutajyana incuke mu irerero kandi natwe bizadufasha kugira indi mirimo dukora dutekanye tuzi ko abana nta kibazo bafite. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru  yashimye cyane ubu bufatanye mu guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke binyuze mu bwubatsi bw’iri rerero.Asaba abaturage kwita kuri iyi nyubako no kuzana abana kuri iri rerero ntihagire umwana wirirwa mu rugo kuko binabafasha kubarinda ihohoterwa rishobora kugaragara ababyeyi  bagiye mu yindi mirimo. 
Back