RUSIZI, MU RWIBUTSO RWA NYARUSHISHI HASHYINGUWE IMBIRIRI 3516.



Senateri MUSHINZIMANA Appollinaire yibukije ko intego yo kwibuka itagomba gutezuka kugira ngo duhore tuzirikana mateka yacu mabi birushatuma hamenyekana by’ukuri amateka y’umunyarwanda hatitawe ku bayagoreka ahubwo hakavamo imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu gitandukanye n’amateka mabiabanyarwanda babayemo . Hon Senateri MUSHINZIMANA Appollinaire yasabye abiri baje kwibuka ko bagomba kugira umuco wo kwandika amateka mabi ya jenoside kugira ngo habe ubuhamya bwanditse bityo bizafashe urubyiruko rwo mu gihe kiri imbere harindwa ikibi cyose. Yasoje yongera gushimira Nyakubahwa perezida wa repubulika kuba yarahagaritse jenoside kandi akaba yaraharaniye umutekano w’igihugu.