RUSIZI-MURI UYU MWAKA W'IMIHIGO HAZUZUZWA POSTE DE SANTE NSHYA 10
Bitarenze uyu mwaka wa 2019,abaturage bo mu kagari ka Kamanyenga,umurenge wa Nkanka ho mu karere ka Rusizi bazaba bashyikirijwe poste de santé nshya mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'urugendo bakoraga bajya keivuza ku kigo nderabuzima cya Nkanka.
Nk'uko abanyarwanda bahagurukiye kwishakira ibisubizo ,mu mudugudu wa Rweya mu kagari ka Kamanyenga, hatangiye gusizwa ibibanza kizubakwamo iyi ikigo cyunganira ikgo nderabuzima,ikibanza cyatanzwe n'itorero ADEPR Paroisse ya Nkanka.Hari mu muganda wo kuri uyu wa 23/02/2019 usoza Gashyantare 2019 abaturage banifatanyijemo na bamwe mu abagize inteko ishinga amategeko,umutwe w'abadepite ari bo UWAMAHORO Berthilde na UWINGABE Solange ndetse n'inzego z'umutekano.
Ni inkuru nziza ku batuye aka kagari no mu bindi bice by'uyu murenge birimo ahitwa mu Mana,mu kagari ka Kinyaga,Gitwa na Kangazi bemeza ko bari baragowe no gukora urugendo rutari ruto bajya ku kigo nderabuzima cya Nkanka dore ko kugeza ubu mu tugari dutanu,aka Rugabano ari ko gusa kari gafite poste de santé. Bitewe n'ukuntu bari bayikeneye ,aba baturage bagaragaje ko bifuza kuyuzuza bidatinze kandi bemera kuzashyiraho uruhare rwabo rwose
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Magamu KANKINDI Léoncie yavuze ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 iyi poste de santé izaba yuzuye asaba abaturage gukomeza gutanga uruhare rwabo.
Uretse iyi poste de sante, poste de sante 10 nizo zizubakwa mu karere kose mbere y'uko uyu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 urangira,icyakora abaturage bakaba basabwa kubigiramo uruhare cyane cyane mu bikorwa by'umuganda.