RUSIZI-UBUYOBOZI BWAGIRANYE IKIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU




Mbere y’ikiganiro, abanyamakuru babanje gutemberezwa ibice binyuranye by’umujyi berekwa ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubucuruzi bwambukiranya imipak,imwe mu mishinga y’iterambere nka Hotel Kivu Marina Bay,imihanda ya kaburimbo yubakwa ku nkunga ya banki ndetse n’ubworozi bw’inkoko z’amagi korwa na koperative z’urubyirukomu rwego rwo kwihangira imirimo. Abanyamakuru kandi beretswe ahantu nyaburanga harimo inkengero z’ikiyaga cya Kivu,n’ibindi bitandukanye byose bigaragaza uko akarere kabereye ubukerarugendo.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bashimye isuku iri kugaragara mu mujyi wa Rusizi, banagaragarizwa ingamba zashyizweho zo kuyibungabunga, zirimo irondo ry’isuku aho buri wese abazwa isuku y’aho akorera,agenda cyangwa ahagaze maze nabo basabwa gukomeza kujijurira abaturage umuco w’isuku kuko ireba buri munyarwanda .
Umuyobozi kandi yavuze ku mahirwe menshi ari mu karere ka Rusizi n’isoko ryagutse rihari aho yasabye abanyarusizi kongera umusaruro w’ibyo bakora kugira ngo bajye bagurisha ariko na bo babone ibibatunga,byaba mu buhinzi cyangwa mu bworozi.
Muri iki kiganiro,umuyobozi w’akarere yagaragaje ko imiterere y’aka karere ubwayo ari amahirwe mu ishoramari n’ubukerarugendo ashingiye ku mashyuza,ikivu,imipaka,inkengero za Nyungwe,umugezi wa Rusizi.
Mu gusoza iki kiganiro,umuyobozi w’akarere yijbukije ko ikiganiro nk’iki kizakomeza kuba buri gihembwe nk’ibisanzwe mu rwego rwo kurushaho kugaragaza isura nyayo y’akarere.