RUSIZI, UMUGANDA ISOKO Y’IMIBEREHO MYIZA.

U Rwanda n’igihugu gishashaka uko cyakwikemurira ibibazo gihereye ku bisubizo  bishingiye ku muco.  Muri ibyo bisubizo harimo n’umuganda ukemura byinshi mu bibazo by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Nk’uko byabaye umuco, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba umuganda usoza ukwezi, aho abaturage bakora ibikorwa binyuranye biganisha mu gukemura ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda. Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2018, Hon MUKAMA Abass visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rusizi mu muganda usoza Ukwezi. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere wakorewe mu murenge wa Mururu ,akagari ka Tara , aho mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije hatewe ibiti ibihumbi bitanu n’ijana ( 5100) ku muhanda wa kaburimbo  uhuza igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.  Ibi biti byatewe bizarinda uyu muhanda kwangirika ubutaka buhegereye budatwarwa n’isuri,birinde impanuka  maze bikomeze bigire uruhare mu gutuma ikirere kiba cyiza bizana umwuka mwiza aho abaturage batuye. Muri uyu muganda kandi hasibuwe n’imihanda ahari ibihuru. Mu biganiro bya nyuma y’umuganda abashyitsi bakoranye inama n’abaturage. Visi perezida w’Inteko Hon MUKAMA Abass yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu bitabira umuganda. Mu byo yabaganirijeho birimo gukomeza kugira isuku aho batuye, guharanira imibanire myiza n’abaturanyi babo bo muri Kongo , gukoresha imipaka neza no guhahirana birinda magendu kuko ukora magendu aba asenya igihugu anasenya umuryango Nyarwanda. Yabibukije ko umusoro wubaka igihugu bityo bigatuma hubakwa imihanda,amashuri  ndetse n’ibindi bikorwa remezo bizamura imibereho myiza y’abaturage bose b’abanyagihugu. Abaturage bishimiye uko intumwa za rubanda zimanuka zikabegera bagakorana nabo umuganda mu midugudu yabo ndetse bakanabagezaho ibyifuzo byabo.
Back