RUSIZI, UMUGANDA URAKEMURA BYINSHI.

U Rwanda n’igihugu gishashaka uko cyakwikemurira ibibazo gihereye ku bisubizo  bishingiye ku muco.  Muri ibyo bisubizo harimo n’umuganda ukemura byinshi mu bibazo by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Nk’uko byabaye umuco, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba umuganda usoza ukwezi, aho abaturage bakora ibikorwa binyuranye biganisha mu gukemura ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda. Ku wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, Hon MUKAMA Abass visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rusizi mu muganda usoza Ukwezi. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere wakorewe mu murenge wa Rwimbogo ,akagari ka Rubugu , aho mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije hatewe ibiti bisaga ibihumbi bine( 4000) ku buso bwa hegitari ebyiri.  Ibi biti byatewe bizarinda uyu musozi wari wambaye ubusa maze bikomeze bigire uruhare mu gutuma ikirere kiba cyiza n’aho abaturage batuye. Mu biganiro bya nyuma y’umuganda abashyitsi bakoranye inama n’abaturage. Visi perezida w’Inteko Hon MUKAMA Abass yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu bitabira umuganda. Mu byo yabaganirijeho birimo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Aha akaba yabasabye  abantu bose kwirinda iri hohoterwa kuko ryangiza umuryango nyarwanda . Maze ibi bikandindiza iterambere ryaba iry’umuryango ndetse n’igihugu. Yasabye ko hatagira n’umwe uhishira uhohotera Abagore ndetse n’abakobwa ndetse abasaba ko byajya biganirwaho mu masibo yabo bahuriramo  mu midugudu kugira ngo babyamagane bagamije ko bicika burundu. Abaturage barashima uko intumwa za rubanda zimanuka zikabegera bagakorana nabo umuganda mu midugudu yabo ndetse bakanabagezaho ibyifuzo byabo.
Back