RUSIZI, UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABATUYE ISI WASIZE IMPANURO KU BATURAGE B’IKIBAYA CYA BUGARAMA.
“ Ni ngombwa kuboneza urubyaro kugira ngo ubwiyongere bw’abaturage bujyane n’ubukungu” Aya ni amagambo yavugiwe mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Muganza ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi ku rwego rw’igihugu ku wa 11 Nyakanga 2019. Uyu munsi wari witabiriwe n’abaturage benshi cyane batuye uyu murenge ndetse n’ikibaya cyose cya Bugarama waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo umupira w’amaguru mu rwego rwo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro ndetse na serivisi zo kuboneza urubyaro no kwipimisha icyorezo cya Sida ku bushake. Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem mu ijambo rye yibukije abaturage ko uko babyara bake bashoboye kurera ariko barushaho kubaho neza. Bityo rero yongera gusaba abaturage kurushaho kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kuko bituma umuryango ubaho neza. Yabasabye kandi kuba mu muryango uzira amakimbirane umugabo n’umugore bakaganira bungurana ibitekerezo bituma batekerereza urugo banateganya abana bo kubyara kuko amakimbirane yo mu ngo atuma umwana adahabwa uburere bukwiye. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku barage (UNFPA) bwana Marc Brian nawe yibukije ko kwita ku buzima bw’imyororokere ari inking ituma habaho kuboneza urubyaro kandi asaba abangavu kwirinda gutwita imburagihe. Umushyitsi mukuru hon depite MUKAYIJORE Suzanne nawe yagarutse ku gusaba abaturage kuboneza urubyaro batekereza ku iterambere ry’igihugu rihereye mu ngo iwabo. Muri ibi birori yaboneyeho kandi no gutangiza ku mugaragaro urugendo rw’ubukangurambaga bw’urubyiruko ruzakomereza mu karere ka Nyamasheke na Karongi maze rukazasorezwa I Kigali ku munsi wa siporo (car free day) uzaba mu kwezi kwa kanama 2019.