RUSIZI: UMURENGE WA NYAKABUYE WATANGIJE IRONDO RY’UMWUGA.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 bishyiriyeho irondo ry’umwuga rigiye guca burundu ubujura bwa hato na hato bwatumaga  hari bamwe  bararana n’amatungo yabo mu nzu  bayahungisha ibisambo. Ni igikorwa Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bushimira cyane  aba baturage bukanabizeza ko batari bonyine mu kurushaho kwicungira umutekano. Iri rondo ry’umwuga rigaragara mu dushya twagiye twihangirwa n’abaturage,aho ritaniye n’iryari risanzwe, ni uko abakora iry’umwuga baba bambaye impuzankano  izwi n’abaturage bose mu rwego rwo kubatandukanya n’abajura bitwazaga ko na bo bari ku irondo maze bakiba. Mu rwego rwo kuborohereza akazi,abanyerondo b’umwuga bateganyirizwa agahimbazamusyi n’abaturage ubwabo aho biyemeje kujya batanga amafaranga hagati ya 500 na 2000 ku kwezi bikazatuma aba banyerondo bahabwa igihembo ku kwezi, ndetse bagahabwa n’ibindi bikoresho bibafasha gucunga umutekano no gutabaza bibaye ngombwa birimo na telephone zihamagarana ku buntu. Mu gikorwa cyo kwambikwa uyu mwambaro w’irondo ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2018 kikanahurirana n’umunsi w’imurikabikorwa (accountability day) mu karere hose, abarikora bavuze ko biteguye kwitangira igihugu, bacunga neza  umutekano w’abantu n’ibyabo  Hakizimana Jean Nepomscene ,umwe mu bambiitswe uyu mwambaro,ati “Ntitwakomeza kurebera  abajura bitwikira ijoro n’imvura bakaza kwiba,tugomba kurangiza iki kibazo” Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko ubujura bwaharangwaga ari bwo bwatumaga bararana n’amatungo kugira ngo batayabiba none baremeza ko iki kibazo gikemutse burundu,hehe no kongera kurarana nayo Liberatha Mukantumwa na Nitiyimana Alphonse bati “ twiteguye gutanga umusanzu wacu uko bishoboka kose ariko iri rondo rikomeze” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye NGIRABATWARE James yavuze ko  ahazajya haboneka umuturage wibwe kandi irondo riri gukorwa, ibyibwe bizajya byishyurwa n’abariraye dore ko nta cyo bakwitwaza kuko bafite ibyangombwa byose bikenewe. Ashingiye ku cyivugo cy’Indatwa za Rusizi “Ubufatanye mu iterambere”,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Halerimana Frederic yashimye aba baturage anabizeza gukomeza gufatanya mu mu guteza imbere imibereho myiza yabo.Umuyobozi w’akarere kandi arashima udushya dukomeje kugaragazwa n’imirenge mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abatuye  Akarere. Mu murenge wa Nyakabuye,abakora irondo ry’umwuga ni 5 muri buri mudugudu mu midugudu 49 bakagenzurwa na komite y’irondo igizwe n’abantu 4 muri buri kagari uko ari dutandatu tugize umurenge.
Back