Rusizi: Urubyiruko rwasoje itorero rwahize guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi 2551 rutozwaga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ruvuga ko rugiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuryango  ruharanira ko aho rutuye harushaho kurangwa umutuzo n’umutekano.

Ku wa 05 Mutarama 2019 , mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose mu gihugu hasojwe itorero ry’inkomezabigwi,icyiciro cya karindwi  ryatorezwaga ku bigo by’amashuri  binyuranye byatorezwagamo, Umuyobozi w’Akarere yasabye abasore n’inkumi batorejwe kuri kigo cy’amashuri cya TTC Mururu kurangwa n’indangagaciro, bakarwanya kirazira kuko  igihugu kibatezeho byinshi, bagaharanira ko umuryango nyarwanda uba mu mahoro asesuye.

Yagize ati “Ni mwe mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza kandi kirabakeneye cyane. Bityo rero mugomba kwirinda ingeso mbi zose kuko ni kirazira.Ntabwo aribyo kwiyandarika ngo abakobwa batware inda zitifuzwa kuko zibicira indoto z’ubuzima. Yakomeje ababwira ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge bakabirinda n’umuryango nyarwanda wose. Ahubwo mubeho mufite intego  n’ubushake bwo guhangana nabyo no kubirwanya, mwirinde kwitinya,ubunebwe, ingeso mbi aho ziva zikagera   munihesha agaciro mukagahesha n’igihugu cyanyu.

Yababwiye ko  gutozwa ari umwanya babonye wo kuvoma ku isoko y’umuco nyarwanda no kumenya icyo igihugu kibatezeho kandi banagira uruhare mu guhangana na bimwe mu bibazo byugarije umuryango.

UWAMARIYA Daphrose umwe mu batojwe yavuze ko imihigo bahize bagiye kuyishyira mu bikorwa mu mirenge,utugari n’imidugudu byabo bityo bakazagaragaza impinduka barwanya cyane ikibazo cy’isuku nke,imirire mibi,ikibazo cy’uburere mu muryango,abana bata amashuri, icy’abadafite aho baba, icy’amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Yakomeje kandi avuga ko kugira ngo byose bishoboke bazabishingira mu kubungabunga umutekano birinda kandi babitoza abandi.

Back